in

NdababayeNdababaye NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE

#Miss Rwanda 2021:Kabagema Laila ni we ukomeje kwanikira abandi bakobwa 20 bose

Uyu mukobwa yatangiye irushanwa aza ku mwanya wa mbere, ndetse kugeza magingo aya ni we uyoboye.Aho amatora ya mbere yabaye muri Miss Rwanda yari ayo gushakisha abakobwa babiri bazinjira mu mwiherero badahatanye.

Kabagema Laila uyoboye abandi bakobwa mu majwi menshi

Aya matora yasojwe tariki 06 Weruwe 2021, yatangiye Kabagema Laila ari we uri imbere mu matora kugeza ubwo yasozwaga ahamagarwa bwa mbere mu bakobwa 20 binjiye mu mwiherero.

Undi mukobwa wamurwaga mu ntege ni Ishimwe Sonia ufite nimero 10 nawe winjiye mu mwiherero kubera amajwi yari afite mu matora, aho yari ku mwanya wa kabiri.

Mu Cyumweru gishize, ni bwo hatangijwe andi matora yo kuri internet (Online) no kuri SMS, aho umukobwa uzagira amajwi menshi azahita yinjira mu 10 ba mbere bazavamo Nyampinga w’u Rwanda 2021.

Amatora yatangiye, Akaliza Amanda na Umutesi Lea ari bo bari imbere mu majwi, nyuma y’iminsi ibiri Kabagema Laila arabiganzura kugeza n’ubu.

Uyu mukobwa wiga ibijyanye n’ubuganga muri Pologne mu majwi yo kuri ubu afite amajwi agera kuri 122,720 kuri SMS, naho mu matora yo kuri internet amaze kugira 101,960

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ingaruka zikomeye ushobora kuba utari uzi zo kumara igihe kinini Bluetooth yawe ifunguye.

NTIBISANZWE:Ibiheri byibasiye abari mu bwato bw’itambara bwa USA birabarumagura bamwe babusohokamo.