Ubwato bunini cyane bw’intambara bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwibasiwe n’udusimba twitwa ibiheri(bedbugs) maze abari baburimo bifuza kubusohokamo.
Ubu bwato bwitwa USS Connecticut, ni bunini cyane ndetse bugendera mu nsi y’amazi (submarine). Abari muri ubu bwato bemeza ko bwamaze kwinjirwa mu buryo bukomeye n’ibiheri(imperi) k’uburyo ababubamo basigaye barara mu ntebe cyangwa hasi kugira ngo bahunge kuribwa n’ibiheri bibamereye nabi.
Nk’uko tubikesha military.com ngo bikekwa ko ibi biheri byageze muri ubu bwato mukwezi kwa gatatu umwaka ushize wa 2020, ubwo ubu bwato bwajyanwaga mu myitozo ya gisirikare mu Nyanja ya Arctic.
Umwe mu bayobora izi ngabo ziba muri ubu bwato, avuga ko ubu ubwato bwose bwuzuye ibiheri ndetse hakaba hasakaye n’amafoto ya bimwe muribyo babyishe. Nubwo ari abasirikare bavuga ko batinya utu dusimba cyane (ibiheri) ndetse bamwe muribo bavuga ko bumva batashobora gukomeza kububamo mu gihe ibyo biheri bikirimo.
Ubusanzwe imperi ni udukoko dutungwa no kunywa amaraso y’abantu, ubusanzwe n’ijoro. Kurumwa kwabo bishobora kuvamo ingaruka nyinshi mu buzima harimo kurwara uruhu, ingaruka zo mu mitekerereze, n’ibimenyetso bya allergi.