Abaganga babiri; umwe wakoraga sitaje n’umuforomo babaye bahagaritswe ku kazi bwa bimwe mu bitaro biri i Tabora muri Tanzania bitewe n’ibirego by’abarwayi bavuga ko baterera akabariro mu cyumba babamo ari nako induru umugore aba yayihaye umunwa muri icyo gikorwa.
Ikinyamakuru Mwananchi kivuga ko ibi aba bombi babikoraga batitaye ku barwayi bahari bamwe wenda bari no mu bubabare.
Komiseri w’Akarere ka Kaliua, Paul Chacha, byatumye akora inama n’abaganga kuwa Mbere tariki 29 Ugushyingo avuga ko abo bakozi baba baretse akazi mu gihe iki kibazo kigisuzumwa.
DC Chacha yavuze ko komiti ishinzwe imyitwarire yamaze gushyirwaho kugira ngo ikore iperereza, ibyo izageraho bikaba aribyo bizemeza niba aba baganga bombi birukanwa mu kazi burundu.
Yavuze ko ibitaro bitazakingira ikibaba aba baganga mu gihe komite yaba yagaragaje ko bakoze amakosa.
Yagize ati:’’Umuntu niba ari muri sitaje, ibitaro bikwiriye kuba bimugenzura ngo bimenye uko ari kwitwara’’. Kuki mumureka agakora ibi? nk’uko Tuko yabitangaje.
Ibi bitaro kandi byari biherutse kumvikana mu bitangazamakuru aho umwe mu baganga babikoraho, yavuzwe mu bikorwa byo gukuramo inda bitemewe.