in

Ntibisanzwe: yishe umugore n’abana be yijyana kuri Polisi yisabira igihano cyoroheje abantu barumirwa.

Abapolisi mu gace ka Kirinyaga muri Kenya baguye mu kantu ubwo bakiraga umugabo witwa Murage Paul Njuki, wiyemereraga ko amaze kwica umugore we n’abana be bane, agasaba ko yafungwa amezi atandatu gusa.

Murage w’imyaka 35 wo mu cyaro cyitwa Katahata muri Gichugu, kuwa 29 Ugushyingo yagiye kuri polisi ikorera ahitwa Kirinyaga, avuga ko amaze kwica umugore we, Millicent Muthoni w’imyaka 38, abana be; Nelly Wawira, Gifton Muthoni, Sheromit Muthoni na Clifton Murage.

Murage Paul Njuki, wiyemereraga ko amaze kwica umugore we n’abana be bane, agasaba ko yafungwa amezi atandatu gusa.
Raporo ya polisi yabonywe na TUKO dukesha iyi nkuru, ivuga ko hataramenyekana impamvu uyu mugabo ukiri muto yivuganye umuryango we wose akoresheje ishoka kandi akamenya ko agomba kwisabira igihano yitwaje ko akoresha ibiyobyabwenge.

Murage ni nawe polisi yakoresheje ajya kuyereka aho yanaze imirambo nyuma yo kuyihishurira ko ” Mumfunge amezi atandatu kuko nari maze igihe ncuruza urumogi.”

Hari amakuru ko polisi yasanze aho aba bantu batanu biciwe hari hari ishoka n’urukero.

Umuyobozi wa Polisi ya Kenya muri Gichugu, Mbogo Anthony yavuze ko yaguye mu kantu kandi ko ibyabaye byakangaranyije abatuye muri ako gace.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuramyi Patient Bizimana agiye kurushinga avuze umuhanzi asigiye igifunguzo.

Amafoto y’umuforomokazi ukomeje gushegesha imitima y’abasore abereka imiterere ye.