in

Ntibisanzwe: Umugore yateje ikivunge k’inzuki abapolisi, gusa igitangaje ni icyo yabazizaga

Umugore wo muri Massachusetts muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari mu nkiko akurikiranyweho gushumuriza inzuki abapolisi bari baje kumwirukana mu nzu, kuko yananiwe kwishyura ubukode.

Rorie S. Woods w’imyaka 55 ubwo yagezwaga mu rukiko muri uku kwezi, yaburanye ahakana icyaha ashinjwa.

Yireguye we na bagenzi be bavuga ko icyo bakoze ari ukwigaragambya bamagana kwirukanwa mu nzu ku ngufu mu buryo butubahirije amategeko.

Ubushinjacyaha bwo buvuga ko ubwo abapolisi bajyaga kwirukana uwo mugore mu nzu, bahuye n’agatsiko k’abigaragambya basaba ko icyo gikorwa cyahagarara.

Woods yahise agera aho ari mu modoka yuzuyemo inzuki, atangira kuzishumuriza abapolisi, bamwe zirabaruma barabyimbirwa bikomeye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ni iki kiri mu ruzinduko rwa perezida wa FERWACY mu gihugu cy’Ubufaransa?

Amakuru yihutirwa ku muziki wa The Ben