Umugabo yakoze agashya ajya mu kazi yambaye ijipo ngufiya igaragaza imiterere ye yo ku maguru kubera ubushyuhe bwugarije umugabane w’Uburayi.
Ibi byabaye nyuma y’uko ku mugabane w’Uburayi hashyushye mu buryo budasanzwe, nuko maze bamwe mu bakozi bagatangira Kwambara imyenda ibagababyiriza ubushyuhe.
Muri iyi minsi ku mugabane w’Uburayi harashyushye cyane kugeza aho baba bari ku gipimo cya 45°C kuzamura cy’ubushyuhe.
Bamwe mu bakozi batangiye kujya bambara imyanda igabanya ubushyuhe ku mubiri wabo, aho abagabo bajya mu kazi bambaye amakabutura.
Sosiyete imwe yo mu Bwongereza yafashe icyemezo cyo guhagarika amakabutura mu kazi, nuko maze umukozi w’umugabo akora agashya ajya ku kazi yambaye ijipo.
Ifoto y’uyu mugabo utatangajwe amazina yambaye ijipo yashyizwe kuri Twitter ikwirakwira hose gusa ntihavuzwe neza igihe yafatiwe n’uwayifashe.
Amagambo asobanura iyo foto agira ati: “Amategeko agenga imyambarire ku kazi yemeza ko nta makabutura.”
Uwashyize hanze iyi foto,witwa Jesse Thomas abajijwe niba atahuye n’ingaruka kubera kwambara ijipo,yagize ati ” Oya,ahubwo buri wese yashyigikiye.”