Inkuru y’urupfu rw’umugabo witwa Gervais Byangabiza yatunguye abantu ubwo abo mu muryango we bakuye imva ,hanyuma bakagura isanduku ariko bajya kuzana umurambo kwa muganga bagasanga uyu mugabo ni mutaraga arimo kwinywera igikoma.
Ni umugabo utuye mu Murenge wa Mbazi mu karere ka Huye aho bivugwa ko kugirango abantu bavuge ko yitabye Imana byaje nyuma y’aho aterewe icyuma mu mutwe n’umukozi wo mu rugo mu cyumweru gishize akamukoretsa.
Uyu Gervais waje gukomereka cyane mu mutwe yahise ajyanwa ku kigo Nderabuzima cya Sovu aho yaje koherezwa ku bitaro bya Kabutare kuko yari yakomeretsse cyane.Nyuma ariko haje gukwira amakuru y’uko uyu mugabo yitabye Imana kuko ntawundi wari umurwaje, nibwo ubuyobozi bwasabye abo mu muryango we ko bagomba kwitegura igikorwa cyo kumushyingura.
Abo mu muryango we bacukuye imva, bagura isanduku yo kumushyinguramo.Bagiye gufata umurambo ku bitaro batunguwe no gusanga Uyu mugabo arimo kwinywera igikoma ndetse yatangiye gutora agatege,ndetse no kwa muganga baramusezerera.Kuri ubu uyu mugabo araho arimo koroherwa.