in ,

Ntibisanzwe: Arsene Wenger yatonganyije Mesut Ozil ku buryo buteye ubwoba

Mesut-Ozil

Umutoza Arsene Wenger nyuma yo kumva ibihuha bikomeye ndetse no kubona uburyo abakinnyi yagenderagaho batangiye gukina batabishaka kubera ikibazo cy’amasezerano banze gusinya, muri iki gitondo nkuko tubikesha ikinyamakuru Dailystar yaramutse atonganya bikomeye umukinnyi Mesut Ozil, abicishe mu itangazamakuru, bikaba bitavuzweho rumwe n’abafana b’iyi kipe y’abarashi.

Image result for arsene wenger angry

Uyu mutoza aganira nikinyamakuru Daily star, uyu musaza yakabukiye uyu mudage Mesut Ozil mu magambo ye agira ati:” Il est temps pour lui de marquer à nouveau. Il a manqué des opportunités qui étaient tout à fait à sa portée. Contre Hull, j’ai senti qu’il n’était pas en confiance. C’est problématique parce qu’on attend de lui qu’il nous apporte un plus, quelque chose de spécial, mais techniquement il a raté des choses qu’il réussit normalement.”

Tugenekereje mu kinyarwana yagize ati:” Igihe kirageze ngo yongere gutangira gutsinda bundi bushya, yapfushije ubusa amahirwe yari afite menshi yo kugira icyo amarira ikipe, Dukina na Hull numvishe ko nta cyizere yifitiye, n’ikibazo kuko azi neza ko tumutezeho byinshi wenda atabonera ubushobozi, ibintu bihambaye tumwifuzaho, gusa mu byukuri yahushije amahirwe menshi cyane ubusanzwe ajya abyaza umusaruro.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Hatagize igihindutse Zlatan Ibrahimovic ashobora kuva mu ikipe ya Manchester United(Impamvu)

Biragayitse : Gisa Cy’inganzo Afatiwe Mu Biryogo Azira Ubujura