in

Ntibisanzwe: Abageni babujijwe gusezerana nyuma yo kunenga inzu y’umusore.

Mu gihugu cya Nigeria haravugwa ubukwe bwasubitswe ku munota wa nyuma y’uko ababyeyi b’umukobwa banenze inzu y’umukwe wabo ndetse ko idakwiriye kubamo umukobwa wabo yatangajwe n’uwitwa Maryam Shetty ku rubuga rwa Facebook.

Ibi byabereye mu majyaruguru ya Nigeria ndetse uwatangaje iyi nkuru yavuze ko muri aka gace ibi byabereyemo, abantu bahatuye bagira umuco wo kugaragara neza muri rubanda bityo akaba ariyo mpamvu yatumye uyu muryango ufata icyemezo cyo gusubika ubukwe bw’umukobwa wabo.

Mbere y’uko ubu bukwe buhagarara umuryango w’umukobwa wabanje kunenga cyane inzu y’umukwe wabo ndetse bavuga ko itaberanye n’umukobwa wabo, bavuga ko batifuza ko ajya kubaho nabi ahantu hameze nko muri iyo nzu.

Ni muri urwo rwego umuryango w’umukobwa wafashe icyemezo cyo gufasha umukwe wabo bamuha indi inzu ajya kubamo n’umukobwa wabo.

Uyu Maryam watangaje iyi nkuru, yavuze kandi ko uyu musore wari ugiye gukora ubukwe atari umuntu ukennye ndetse ko yize kandi afite n’akazi keza kamuhemba neza.

Iyi nkuru yatangaje abantu batari bacye mu gihugu cya Nigeria ndetse bamwe batanga ibitekerezo bitandukanye bavuga ko ibi byabera isomo abasore bose, bagakora cyane mbere yo gutekereza gushinga urugo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

IFOTO Y’UMUNSI: Bijoux wo muri Bamenya ari kumwe n’umwana we

Ni agahomamunwa: Umusaza yivuganye umuhungu we wari waje kurya Noheli