in

Ntibakiri 16! Umubare w’abapfiriye mu mpanuka ya bus yavaga i Kigali ijya i Musanze yari itwaye abagenzi 52 aho yarenze umuhanda igwa mu kabande, ukomeje kwiyongera

Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije imiryango yaburiye ababo mu mpanuka ikomeye yabereye mu Murenge wa Rusiga, Akarere ka Rulindo, igahitana abantu 20 abandi bagakomereka.

Mu itangazo ryasohowe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Guverinoma yatangaje ko irimo gutanga ubufasha bukenewe ku miryango yabuze ababo no ku bakomeretse. Abagizweho ingaruka n’iyo mpanuka bajyanywe mu bitaro bitandukanye kugira ngo bitabweho n’abaganga.

Iyi mpanuka yabaye ku wa Kabiri tariki 11 Gashyantare 2025, ubwo imodoka ya International Express yavaga i Kigali yerekeza i Musanze yarenze umuhanda igwa mu manga ya metero 800. Iyo modoka yari itwaye abagenzi 52, aho 20 bahise bitaba Imana mu gihe abandi bakomeretse bajyanwe mu bitaro byo hirya no hino muri Kigali.

Guverinoma yasabye abatwara ibinyabiziga kwitwararika no gukurikiza amategeko agenga umutekano wo mu muhanda kugira ngo hirindwe impanuka ziteza igihombo gikomeye no kubura ubuzima bw’abantu.

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Sam Karenzi wamaze gufungura radio SK FM, agiye kumara iminsi igera kuri 5 atumvikana kuri iyi radio ye mu kiganiro Urukiko rw’ikirenga