in

Ntibagitinya abakozi b’Imana! Rusizi abajura bateze umupadiri maze bamwambura ibye byose

Abajura basagariye Padiri wa Paruwasi ya Nkanka yo mu Karere ka Rusizi ageze hafi ya Kiliziya bamwambura telefone n’amafaranga ndetse na Perimi ye k’ubwa mahirwe ntibagira icyo bamutwara.

Uyu mupadiri akimara gutegerwa mu nzira yavugije induru abaturage baramutabara abo bajura bahita bakizwa n’amaguru.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkanka, Ntivuguruzwa Gervais, yavuze ko uyu mupadiri yategewe mu nzira mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa ya Mbere tariki 24 Nyakanga 2023.

Ati “Ayo makuru niyo niko bimeze hari umupadiri abajura basagariye bamwambura telefone nijoro ariko ntabwo bari bafatwa cyagwa bamenyekane abo aribo.”

Yavuze ko bafite ibimenyetso by’uko muri aka gace abajura barimo kwiyongera ngo kuko hari abandi bakobwa bategewe mu nzira bababwiye ko abo bajura batabazi ariko bazi amasura yabo, ashimangira ko batangiye gukaza umutekano cyane, aboneraho no gusaba abaturage gutanga amakuru ku gihe kugira ngo n’uwo bakeka ko ari umujura ajye ahita afatwa.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Abandi ko babyara ukabona ntakigenda kubera konsa wowe ubigenza ute”? Kagabire Clistelle nyuma yo kwibaruka umukobwa yagaragaye yambaye agapira kagaragaraza mu nda he bituma abantu bibaza abandi bonsa ikibazo bahura nacyo iyo bamaze kubyara -AMAFOTO

Ah Puculi! Udufoto twa Clenia ukina film Nyarwanda akiri muto twazamuye amarangamutima ya benshi kubera itoto ryamutembaga – AMAFOTO