in ,

Ntawatekerezaga ko Jose Mourinho ashobora kuvuga amagambo nkaya kuri Zinedine Zidane (Yumve hano)

Umutoza wa Manchester United Jose Felix Mourinho usanzwe umenyereweho kwihagararaho no gupinga bagenzi be abereka ko ari umutoza wa mbere ku isi, ni gake uzasanga mu binyamakuru yavuze neza bagenzi be, gusa kurubu nyuma yuko atsinze ikipe ya Real Madrid mu mukino wa ICC wabereye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika kuri Penalty 2 za Manchester United kuri 1 ya Real Madrid, yatangaje amagambo kuri mugenzi we bakinnye Zinedine Zidane bitungura benshi.José Mourinho loue la qualité individuelle des joueurs de Zidane

Nkuko tubikesha ikinyamakuru Fox times cyo muri Amerika ubwo cyaganiriza uyu munya portugali, bamubaza kucyo yavuga ku myitwarire ya Real Madrid muri Saison ishize no kubihe byiza Zidane yagiriye muri iyi kipe, uyu mugabo yagize ati:” Le Real a eu un état d’esprit extraordinaire pour gagner ces titres. Ils ont des qualités individuelles extraordinaires, une aisance incroyable balle au pied. On peut débattre sur le plan tactique. Sont-ils bons ? Sont-ils mauvais ? Peuvent-ils être meilleurs ou non ? Mais leur qualité individuelle balle au pied est absolument incroyable.

Image result for Zidane happy

Tugenekereje mu kinyarwanda uyu mugabo yagize ati:” Real yagize ibyiyumviro bidasanzwe n’akanyabugabo ko gutwara biriya bikombe byombi. bafite ubuhanga bwa buri mukinnyi ku giti cye bwatuma buri wese yiyumvamo umutsinzi. Bafite ubuhanga bukomeye ku kirenge ndetse no kumupira. Ushobora kubatsindira mu mayeri y’umukino wenda, Ese ni babi?Ese ni beza?Ese nibo beza kurusha abandi?Gusa ikizwi nuko ubuhanga bw’umukinnyi afite umupira ku kirenge budasanzwe.

Ku byerekeye umutoza Zidane yagize ati:” Ntago bari abantu benshi bari kwemera ko Zidane yakwitwara neza muri iyi myaka ibiri kuva 2016 kugeza ubu. Nge mu by’ukuri sinatangajwe n’utu duhigo uyu mugabo yakoze, ntago byantunguye rwose kuko afite abakinnyi beza buri mutoza wese yakwifuza gutoza.”

Abantu benshi bakaba batangajwe nukuntu uyu mugabo atatangajwe n’imyitwarire ya Zinedine Zidane kandi isi yose yarayitunguye.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Tom Close yashyize hanze ifoto ye akiri umwana maze abantu benshi baratungurwa (yirebe hano)

Real Madrid itewe ubwoba bukomeye nuko ishobora kubura umukinnyi itezeho amakiriro