Nyuma y’uko hasohotse itangazo ryongera umushahara wa mwarimu nyuma y’igihe kirekire bavuga ko bakandamijwe, bamwe bahise bongera gukunda uyu murimo cyane dore ko bavugaga ko impamvu udakunzwe na bensui ari uko nta agafaranga gatubutse karimo kandi umwuga ari ugutunze.
Abantu bahise batangira kugaragaza ibyishimo batewe no kuba umushahara wabo wongerewe ndetse bahita bakora memes (amafoto atari ukuri agamije gusetsa) agaragaza uburyo abarimu biahimye ndetse ko banakunda uwo mwuga.
Abandi bahise batngira kuvuga ngo “ntawanduaha number y’umwarimukazi ukiri muto ko hari icyo nashakaga kumubwira?” Aho ni kuri Twitter ndetse abandi baravuga ngo ” cya gihe mudutera indobo ngo ntago umushahara wacu wabatunga, turacyabyibuka”.
Nyuma y’igihe kirekire umwarimu ashyizwe igorora kandi byitezwe ko ireme ry’uburezi rizazamuka.