Ntamusirimu ubura akazi kandi keza! Haringingo Francis watozaga ikipe ya Rayon Sports agiye gutoza ikipe ikomeye muri Afurika y’iburazirazuba
Uwari umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Haringingo Francis yamaze kubona akazi nyuma yo kutongererwa amasezerano muri Gikundiro.
Umwaka ushize nibwo umutoza Haringingo Francis yatangiye gutoza ikipe ya Rayon Sports nyuma yaho iyi kipe yari yirukanye umunya-Portugal Jorgia Piaxao. Uyu mutoza yafashije ikipe ya Rayon Sports ayihesha igikombe cy’amahoro yaherukaga mu myaka 6 ishize.
Amakuru YEGOB twamenye ni uko Haringingo Francis nyuma y’ibiganiro byari bimaze iminsi itari micye yamaze kumvikana na Sofapaka yo mu gihugu cya Kenya, akaba yanerekejeyo kujya gutangira akazi.
Haringingo Francis hano mu Rwanda yari amaze igihe kitari gito yahakoreye amateka nyuma yo guhesha ikipe ya Mukura Victory Sports igikombe cy’amahoro akongera akanabikora mu ikipe ya Rayon Sports mu mwaka ushize.