in

Ntamuhanga yitabye Imana

Mu ntara y’uburengerazuba bw’u Rwanda mu Karere ka Rusizi umugabo witwa Ntamuhanga Jean Marie w’imyaka 50 y’amavuko yagwiriwe n’igice cy’ubwiherero yaviduraga, mu Mudugudu wa Rukuraza, Akagari ka Kizura, Umurenge wa Gikundamvura, arapfa.

Ntamuhanga yakoraga akazi ko gucukura ubwiherero no kuvidura ubwuzuye.

Ubwiherero yaviduraga bwahitanye ubuzima bwe ni ubwa koperative y’abahinzi b’umuceri ya COPRORIKI ikorera mu Murenge wa Gikundamvura, yabuviduraga afatanyije n’abandi 6, yahawe amafaranga y’u Rwanda 80.000.

Umuyobozi wa COPRORIKI Hamenyimana Oscar, yabwiye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko  yazanye nabo bagombaga kumufasha, batangira akazi saa mbiri z’ijoro, bageze mu ma saa kumi z’igitondo ni ho ubwiherero bwamutengukiyeho, arapfa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Aracyari umukobwa! Kate Bashabe yatangaje amakuru y’umukunzi mushya

Amayobera ni yose mu rukundo rwa Diamond na Zuchu