in

“Ntakurira bombo mu ishashi” Nyagatare hari abadakozwa ibyo kugura udukingirizo

Mu bukanguramvaga bw’ikigo k’igihugu gishinzwe ubuzima RBC, bugamije gushishikariza urubyiruko kwifata byakanga bagakoresha agakingirizo, urubyiruko rwo muri Rukomo ntirubikozwa.

Gusa hari bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Nyagatare, mu Murenge wa Rukomo, bavuga ko bagira ipfunwe ryo kugura udukingirizo.

Bakaba basaba inzego zibishinzwe kubafasha kutubona byoroshye kuko, gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

N’ubwo hari abazi ingaruka mbi ziterwa no kudakoresha agakingirizo mu gihe k’imibonano mpazabitsina, hari abandi bagifite imyumvire iri hasi bavuga batebya bati “Ntakurira bombo mu ishashi” bishatse kuvuga ko iyo bakoreye aho aribwo banyurwa.

Gusa RBC igira inama urubyiruko ko bakifata ntibishore mu mibonano mpazabitsina, gusa igihe kwifata byanze bakibuka gukoresha agakingirizo, iyo utagakoresheje bishobora kubyara ingaruka mbi, harimo nko kubyara imburagihe, ndetse no kwandura indwara zandurira mu mibonano mpazabitsina nka virusi itera SIDA.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Muhanga: Umugabo yapfiriye kuri moto

Umugabo yishe mama we amutemesheje ishoka amuziza ko yamurogeye igitsina ntigikure