in

Ntaho akirara kabiri! Umuhanzikazi Ariel Wayz akomeje kwiruka mu basore kugeza n’aho yabuze uwamuryohereza kurusha abandi

Ntaho akirara kabiri! Umuhanzikazi Ariel Wayz akomeje kwiruka mu basore kugeza n’aho yabuze uwamuryohereza kurusha abandi.

Umuhanzikazi Ariel Wayz yahishuye ko nyuma yo gutandukana na Juno Kizigenza bakundanaga, yaje gukundana n’abasore babiri icyarimwe birangira bose batandukanye kubera ko yabuze amahitamo kandi nta numwe yifuzaga ko ababara.

Ibi Ariel Wayz yabitangaje mu kiganiro yagiranye na IGIHE avuga ko ibyo yaririmbye mu ndirimbo ye nshya yise “shayo” ari inkuru mpamo y’urukundo yigeze gukunda abasore babiri bari inshuti.

Ati “Umwaka ushize, ubwo nari maze gutandukana na Juno Kizigenza naje gukundana n’umusore ariko hari undi bari inshuti nawe untereta, naje kwisanga nabakundiye rimwe bintesha umutwe kuko numvaga nta n’umwe nifuza kuzababaza. Niwumva indirimbo urabyumva neza.”

Ariel Wayz avuga ko ibyamubayeho byari ibintu bidasanzwe, bityo nyuma yo kwisanga bimutesheje umutwe ahitamo kureka abo basore bombi.

Ati “Byari ibintu bidasanzwe, uko nabitekerezaga niko byarushagaho kuntesha umutwe mfata icyemezo cyo kubireka byose, bari baziranye kandi byari bigoye kugira uwo dukomezanya kuko sinifuzaga kugira uwo mbabaza.”

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Na we yari yateze n’akaboko Kari kumubangamira yakazamuye! Umusore wari uri gukabakaba inkumi mu bice by’ibanga izuba riva yarikoroje(Videwo)

Amavi yose hasi musenge n’aho ubundi kagiye kuba! Kano kanya ikirunga kimaze guteguza abantu ko kigiye kuruka aho bamwe amaguru bari kuyabangira ingata bahunga (AMAFOTO)