Kurongorwa/Kurongora bifatwa nkigikorwa kigomba kubaho byanga byakunda hano mu Rwanda ndetse no kwisi hose. Abantu benshi babifata nkigikorwa gikomeye kumugabo cyangwa umugore. Bamwe ndetse bagera kure bakemeza ko intsinzi iyo ari yo yose ubona mubuzima idafite akamaro kandi ntacyo ivuze mugihe udafite umugore cg umugabo. Ibi bitekerezo byose biri mumitwe yabantu gusa gusa, ukuri nuko gushaka umugore cg umugabo ntibigomba kuba igikorwa ntakuka ahubwo bigomba kuba ikintu cyo guhitamo. Muburyo butandukanye, kutarongora mubyukuri bishobora kuba byiza kurushaho kandi dore impamvu 10 umuntu yashingiraho:
1. Gukomeza kwishyira imbere wowe ubwawe: Ibi bishoboka ko ari bimwe mubyiza bijyanye no kuguma uri wenyine ntushake, mubyukuri ntugomba guhangayikishwa nundi muntu usibye wowe ubwawe, mubusanzwe ufite umwanya wawe wo gukora ibyo ushaka, mugihe ubishaka nuburyo ubishaka. Ufite umudendezo wo gufata ibyemezo bikubereye mugihe runaka.
2. Gukomeza gukora umwuga wiyemeje: Ushobora kwiyemeza byimazeyo gukora umwuga wawe ntakikubangamira, ushobora no kugira umwuga wifuza aho kugerageza gushaka umwuga ujyanye n’ibyifuzo byumuryango wawe mugihe waba wubatse. urugero, birashoboka ko wifuza kuba umuganga ariko kubera ibyo mwiyemeje nk’umuryango, bigatuma ufata izindi nzira zijyanye nibyifuzo byumugore cyangwa umugabo. Iyo wahisemo kwibana, ufata umurongo wawe wifuza ntawundi ugomba kurebaho.
3. Ubaho ubuzima bwo gusabana uko ubishaka: Ubukwe buzana nabantu benshi bashya mubuzima bwawe harimo numukunzi wawe, ugomba kugirana ubucuti n’umuryango we n’inshuti kandi ugomba rimwe na rimwe kujya mu birori ushobora kuba utari kwitabira iyuba utarashatse, Kuba wubatse bivuze kandi ko ugomba kuganira hamwe nuwo mwashakanye niba ari byiza kuzana inshuti nke kugirango yenda murebere hamwe umukino kuri TV cyangwa gutumira inshuti mukarara musangira kamwe. Umuntu umwe ntabwo akeneye guhangayikishwa nibyo byose.
4. Ntago uhangayikishwa nabana. Abana batera ibyishimo ntunyumve nabi, ariko kurera abana ntabwo ari ibintu byoroshye kandi bisaba ubwitange cyane cyane mugihe bakiri bato, ugomba gufata ibyumweru bike cyangwa ukwezi udakora, ukaguma murugo umunsi wose, mu byukuri bigusigira ubumuga kuko utaba ufite umudendezo wo gukora ibyo ukunda. Byongeye kandi, bizana ibibazo byinshi nkuko uwo mwashakanye ashobora kuba afite ibitekerezo bitandukanye mugihe cyo kubyara, umubare w’abana mugomba kubyara n’ibindi. Kuba ingaragu biguha umudendezo wo gufata ibyemezo wenyine.
5. Nta mudendezo ubufite wo kwidagadura: Mubusanzwe ntamwanya ufite wo gupfa ubusa iyo umaze kurongora, ibi ni ukubera ko nyuma yicyumweru kirekire uri mubiro cyangwa aho ukorera, ubukeneye gukoresha weekend yawe kugirango wiruhure imihangayiko yose yakazi ariko iyo umaze gushaka, ibiba kuwa gatandatu no kucyumweru byitwa ko ari iminsi yo kwidagadura ahubwo haba hari kazi kenshi kajyanye no gukora amasuku, guhaha, kuba uri kumwe nuwo mubana n’ibindi bituma utabona akanya ko kwidagadura.
6.Ntabwo uboheye kumuntu umwe: Ubundi ufite umudendezo wo kubana n’abantu benshi uko ubishaka utababaje uwo ariwo wese, Ntago wemerewe kugira undi muntu mugirana ubushuti bwihariye niba warubatse kuko utegetswe kwizirika k’umugore umwe ukurikije amahame muri societe tubamo uyumunsi .