in

Ntagihindutse baraba abashomeri; Abakinnyi 5 b’Abanyarwanda bakina hanze bagiye gusoza amasezerano mu makipe bakinamo

Twatangiye ukwezi gushya kwa Kane tugana mu kwa Gatanu aho amasezerano y’abakinnyi aba ari kugana ku musozo, muri iyi nkuru twaguteguriye abakinnyi batanu b’abanyarwanda bakina hanze y’u Rwanda bari kugana ku mpera z’amaserano yabo.

Bizimana Djihad ukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ari ku mpera z’amaserano ye mu ikipe ya KMSK Deinze yo mu Bubiligi.

Djihad yageze muri ikipe muri 2021 aho yari avuye mu ikipe yitwa Waasland Beveren.

Quentin Rushenguziminega ukina mu ikipe ya FC Echallens mu gihugu cy’Ubusuwisi, nawe ari mu bakinnyi b’iyi kipe barasoza amasezerano mu kwezi gutaha.

Ernest Sugira arasoza a masezerano ye mu ikipe ya Al Wahda yo muri Siriya (Syria) tariki ya 30 Gicurasi.

Samuel Gueulette ukina mu ikipe ya Raal La Louviere mu gihugu cy’Uubiligi (Belgium) nawe ari ku mpera z’amaserano ye muri iyo kipe.

Yannick Kabengera wavukiye mu Busuwisi akaba arinaho akina mu ikipe ya FC Saxon Sports, ari gusoza amasezerano aho ashaka guhita ashaka indi kipe nshya.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Bazamukubita! Abafana ba Paris Saint -Germain bongeye kwibasira Lionel Messi _ VIDEWO

Dore agashya umunyarwenya Japhet ya koze yiga mu mashuri abanza