in

“Ntacyo ntakoze ngo nyizemo” Ishimwe Christian watandukanye na APR FC, yavuze impamvu atasinyiye Rayon Sports

Myugariro w’ikipe y’Igihugu Amavubi akaba n’umukinnyi mushya wa Police FC, Ishimwe Christian yavuze icyatumye adasinyira Rayon Sports Kandi baraganiriye inshuro nyinshi zo kuba yayerekezamo.

Nyuma yo gutangira imyitozo muri Police FC, Ishimwe Christian yabwiye B&B ko yakoze ibyo yari ashoboye byose ngo akinire Rayon ariko biranga.

Yagize ati “Rayon Sports twaravuganye ariko ntabwo byagenze neza, kuri njye ntacyo banshinja kuko ntacyo ntakoze ngo nyizemo biranga, ntitwumvikana numvikana na Police FC kandi na yo ni ikipe nziza.”

Agaruka ku butumwa yagenera abakunzi ba APR FC yakinnye imyaka 2. Yagize ati “Abakunzi ba APR FC ndabakunda, amahirwe masa, mbifuriza ibyiza umunsi ku munsi.”

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Omborenga Fitina yageneye ubutumwa abafana ba APR FC yari amazemo imyaka 7

Ikipe yo mu Burundi yari kuzitabira amarushanwa ya CECAFA Kagame Cup yatesheje agaciro igitekerezo cy’abayihisemo