Ntabwo narara ntasinziriye ngo ni ugishaka umukinnyi! Uwayezu Jean Fidel yantenze bikomeye umuperezida w’ikipe urara amajoro ngo ni ukugirango agure umukinnyi
Umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports Uwayezu Jean Fidel, yatunguye abantu nyuma yo gutangaza ko ntamukinnyi uzamuraza amajoro ngo ni ukugirango amugure.
Kuri uyu wa gatanu, nibwo umuyobozi wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidel yagiranye ikiganiro na Radio Flash FM aza gutangaza ko abayobozi b’amakipe bamwe na bamwe ari bo bisuzuguza cyane bakarara amajoro barimo kujya kuganira n’abakinnyi kandi ntamukinnyi Kampara.
Uyu mugabo yatangaje ko niyo yaba ari Messi uje muri Rayon Sports akamugora cyane ntabwo ngo yakomeza kumwirukaho kuko ngo ntabwo ari we watsinda gusa atari kumwe n’abandi.
Uyu muyobozi yaje kugaruka ku bya Bigirimana Abedi avuga ko bagiranye nawe ibiganiro ndetse bimeze neza, kuba yaje hano mu Rwanda ku munsi w’ejo bari bamwohereje itike ndetse afitanye gahunda na Rayon Sports Kandi ko baraza kugirana ibiganiro n’ibigenda neza barahita bamusinyisha.
Ikipe ya Rayon Sports ikomeje imyitozo n’umutoza wayo mushya Yamen Zelfani. Ku munsi wejo hashize nibwo iyi kipe yakiriye abakinnyi 2 barimo Charles Bbaale ndetse na Joachiam Ojera.