in

Ntabwo bakomezanya ngo bishoboke! Umukinnyi wafashije ikipe ya Rayon Sports benshi bakamukunda yatandukanye n’iyi kipe

Nyuma y’igihe gito ikipe ya Rayon Sports iguze umuzamu Ramadhan Kabwili ashobora kuba yaramaze gutandukana n’iyi kipe nyuma y’ibibazo yahuye nabyo.

Kuva imikino yo kwishyura ya shampiyona (Retour) yatangira ntabwo umuzamu ukomoka mu gihugu cya Tanzania Ramadhan Kabwili aragararara haba mu myitozo y’ikipe ya Rayon Sports ndetse no ku mukino uwari wo wose iyi kipe yakinnye nyuma yo gufasha iyi kipe mu mikino ibanza.

Mu minsi yashize twabatangarije ko uyu mukinnyi yahuye n’ibibazo ubwo imikino ibanza ya Shampiyona y’icyiciro cya mbere yarangira aza kubura icyemezo kimwemerera gukorera hano mu Rwanda (Work Permit) bituma aba aretse gukina ariko kugeza ubu ntabwo arakibona.

Amakuru YEGOB ikura mu ikipe ya Rayon Sports avuga ko Ramadhan Kabwili agiye gutandukana n’iyi kipe mu buryo bweruye nyuma yo kubura ibi byangombwa kandi imikino ya Shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda ikaba irimo kugera ku musozo dore ko kugeza ubu habura imikino 8 gusa kugirango ishyirweho akadomo.

Ikipe ya Rayon Sports nubwo yabuze uyu muzamu wafatwaga nk’uwa kabiri muri iyi kipe, yakomeje kwitwara neza ikomeza gutsinda dore ko kuva imikino yo kwishyura yatangira usibye umukino banganyijemo na Kiyovu Sports Indi yose yabashije kubona intsinzi harimo uwo yatsinze APR FC, Gasogi United, Mukura Victory, Musanze FC ndetse n’iyindi itandukanye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Uyu rutahizamu ibitego azabimarira mu izamu! Kimenyi Yves yatangiye gutoza umuhungu we amacenga – VIDIO

Rayon Sports na APR zakomeje gukubana, AS Kigali igumya kugenza amavi! Ibyaranze umunsi wa 22 muri shampiyona y’u Rwanda