Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports ukomoka mu gihugu cya Uganda Joachiam Ojera yatangiye kugora cyane ikipe ya Rayon Sports bari bamaze kumvikana kubera andi makipe yatangiye kumuganiriza amwizeza byinshi.
Mu cyumweru gishize nibwo uyu rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports yerekeje mu gihugu cya Uganda mu biruhuko nyuma yo guhesha iyi kipe igikombe cy’amahoro ndetse akanayifasha gutsinda umukeba inshuro 2 zikurikiranya ibintu baherukaga mu myaka myinshi ishize.
Joachim Ojera, duheruka kubatangariza ko ikipe ya Rayon Sports n’uyu mukinnyi bamaze kumvikana cyane ko uyu musore yifuzaga Million 20 ariko iyi kipe ikamuhereza Milliyoni zitarenga 16, ndetse akaza no kubyemera. Amakuru YEGOB twamenye ni uko Ojera yamenyesheje ubuyobozi bw’iyi kipe ko bagomba kongera amafaranga nyuma yo kugera iwabo muri Uganda.
YEGOB twaje gushaka amakuru yatumye Joachiam Ojera amenyesha Rayon Sports ibi, tumenya ko uyu musore igitumye azamura ibiciro ni ikipe yitwa Gor Mahia yo mu gihugu cya Kenya yatangiye kuvugana nayo, ndetse ikaba ngo irimo kumuhereza amafaranga menshi ariko kubera yakunze abafana ba Rayon Sports akaba ashaka kuyimenyesha ngo nayo igire icyo yongeraho atazagenda rwihishwa.
Joachiam Ojera ukomeje kugora ikipe ya Rayon Sports yatumye agaragara cyane ku ruhando mpuzamahanga, arimo kuyisaba amafaranga angana na Milliyoni 40 byibuze akaba yayisinyira imyaka 2.
Uyu mukinnyi yageze mu ikipe ya Rayon Sports nk’intizanyo avuye mu ikipe ya URA FC yo mu gihugu cya Uganda. Amasezerano yasinye ageze muri iyi kipe yari ay’amezi 5 gusa, bivuze ko kugeza ubu yarangizanyije n’iyi kipe.