in

“Ntabwo ari ubwa mbere amutangiye ikirego kuko mu 2022 yamureze muri RIB” Ibintu 5 bishya byavugiwe mu rukiko ubwo umunyamakuru Nkundineza Jean Paul yaburanaga hamenyekanye n’uwamureze kuri RIB – AMAFOTO  

Umunyamakuru Nkundineza Jean Paul ukurikiranyweho ibyaha birimo gutukana mu ruhame, guhohotera uwatanze amakuru ku byaha, gutangaza amakuru y’ibihuha, yitabye urukiko mu bujurire ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.

Ibintu 5 bishya byavugiwe mu rukiko ni ibi bikurikira:

1. Nkundineza Jean Paul, yatawe muri yombi mbere y’uko atangirwa ikirego muri RIB.

2. Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly niwe wareze Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza.

3. Si ubwa mbere amutangiye ikirego kuko mu 2022 yamureze muri RIB, Urwego rwigenga rw’Abanyamakuru rukinga ukuboko.

4. Nkundineza yemera ko yakoreshejwe n’amarangamutima akavuga ibidakwiye ariko ko yari akwiye guhanwa n’Urwego rwigenga rushinzwe abanyamakuru.

5. Nkundineza yahakanye ibyaha aregwa birimo Guhohotera uwatanze Amakuru ku cyaha, Gutangaza amakuru y’Ibihuha, n’icyo gutukana mu ruhame.

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyarwenya Clapton Kibonke wihebeye Manchester united nyuma yo kubona ko yenda kumurwaza umutima, yahisemo kwiyegurira ikipe iri gushimisha abakunzi bayo y’i Kigali

Amavubi yazamutse imyanya myinshi! Gutsinda Africa y’Epfo bitumye FIFA ihita izamura Ikipe y’igihugu Amavubi ku rutonde ngarukakwezi rw’amakipe y’ibihugu muri ruhago yitwaye neza