in

Nta we ukira asongwa! Chelsea yari itangiye kuzanzamuka yongeye kuvunikisha umwe mu bakinnyi bayifatiye runini

Chelsea yasubukuye Premier League itsinda

Reece James myugaririro w’ikipe ya Chelsea ukina ku ruhande rw’iburyo yongeye kugira ikibazo cy’imvune mu ivi ikaba izatuma amara ukwezi adakina.

Imvune ya Recee James izatuma atagaragara mu kibuga ukwezi kose

Amakuru ava muri Chelsea aremeza ko umusore wabo Reece James wari umaze igihe ari mu mvune ndetse akanasiba igikombe cy’isi, nyuma yo kugaruka agakina iminota 53 mu mukino Chelsea yatsinzemo Bournemouth ibitego 2_0 yongeye kugira ikibazo cy’imvune mu ivi.

Amakuru ava mu baganga ba Chelsea avuga ko nyuma yo kunyuzwa mu cyuma basanze yagize ikibazo k’imvune yo mu ivi akaba agomba kumara hanze ukwezi kose.
Recee James kuva uyu mwaka w’imikino watangira amaze gukinira Chelsea imikino 9 harimo umwe yinjiye asimbuye, atsinda igitego kimwe.
Gusa n’ubwo iyi kipe iri kuvugwamo imvune, biravugwa ko iri kwifuza umuhungu w’umunya Argentina Enzo Jeremias Fernandez uherutse gutorwa nk’umukinnyi mutoya witwaye neza mu gikombe cy’isi.
Chelsea yasubukuye Premier League itsinda

Uyu musore ufite amasezerano muri Benefica Lisbon yo muri Portugal azarangira muri 2027, iyi kipe ivuga ko n’ubwo atagurishwa gusa umushaka agomba kuba afite million 105 z’amayero.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Inama ikomeye ya Rayon Sports yafashe umwanzuro ukomeye kuri Haringingo Francis

Aline Gahongayire yasubije abakeka ko atwite ndetse avuga no ku mugabo bivugwa ko ariwe wamuteye inda