in

Nta munyeshuri uzongera kwishyura amafaranga y’ishuri muri Zambia.

Perezida Hakainde Hichilema wa Zambia, yatangaje ko guhera muri Mutarama 2022 nta munyeshuri mu gihugu cye uzongera kwishyurira amafaranga y’ishuri umwana we wiga mu mashuri ya Leta.

Perezida wa Zambia yemeje aya makuru mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye.

Ati: “Mwaba mwarigeze mutekereza ko mushobora kwinjira muri Mutarama mudahangayikishijwe n’amafaranga y’ishuri?”

“Yego. Mutarama 2022 niba ufite umwana wiga mu ishuri rya Leta, ntacyo uzishyura”.

Perezida Hakainde yavuze ko ibi biri mu byo yasezeranyije abanya-Zambia ubwo yiyamamarizaga kuyobora iki gihugu, bityo bikaba byasohoye.

Ikinyamakuru Lusaka Times kivuga ko mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iriya gahunda, Leta ya Zambia yagennye ingengo y’imari ya 2023 inngana n’akayabo k’amakwacha miliyari 18 (Arenga frw miliyari 1,024).

Uyu mukuru w’igihugu cya Zambia avuga ko uburezi ari ikintu gikomeye, bityo ishyaka rye rya UNPD rikaba rikwiye kubushyigikira.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Impamvu nyamukuru ituma kuvanga Coca-Cola n’inzoga ari uburozi bukomeye ku mubiri

Dj Bissosso Yagaragaye Ari Kurya Voka Zuzuye Agatebo(Video)