Muri Tanzania mu karere ka Kyela, hasakaye inkuru yafashwe nk’ibitabaho, ubwo umu kobwa wigeze gukundana ( Ex) n’uwo musore wakoze ubukwe yamuzaniraga umwana babyaranye aka mumuha nk’impano ubwo bari mu mwanya wo gutanga impano agahita yigendera.
Amakuru avuga ko ubwo umwanya wo gutanga impano wari ugeze, umusangiza w’amagambo ( MC) yasabye abageni guhagarara imbere hanyuma abashyitsi n’abandi bitabiriye ubwo bukwe bagatanga impano zo kubakira urwo rugo rushya rw’abageni.
Abo bageni buri wese yari afite ibase mu biganza, aho abatanganga impano buri wese yashyiraga amashilingi ku ruhande ashaka guha.
Icyatunguye benshi naho umukobwa yaje gutanga impano afite umwana w’uruhinja maze amutereka muri ya base yarifitwe n’umusore maze ahita agenda umwana amusiga aho.
Abari mu bukwe bose bakubiswe n’inkuba bibaza ibibaye barashoberwa, umugeni yahise yumirwa ndetse n’ibirori bihita bihagarara.
Amakuru avuga ko uwo mukobwa yari yarabuze uko yazaha se uwo mwana babyaranye maze ahitatamo kuzabikora umunsi w’ubukwe.