Umugabo witwa Bimenyimana uri mu kigero cy’imyaka 46 y’amavuko, arembeye kwa muganga nyuma yo gusanga umukobwa we asambana agafata umwanzuro wo kwiyambura ubuzima.
Byabereye mu mudugudu wa Rebero, mu Kagari ka Gikoma Umurenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango.
Bamwe mu baturanyi b’uyu mugabo bavuga ko yatashye saa tatu za n’ijoro (21h00) zo ku Cyumweru cyo ku italiki ya 29/10/2023 asanga umukobwa we arimo gusambana, batangira gutongana ahita yinjira mu nzu afata umuti wica arawugotomera atangira gusamba.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ruhango buvuga ko uyu mugabo yashatse kwiyahura koko, ngo byari bitewe n’uko yasanze umukobwa we asambana.
Gitifu w’Umurenge wa Ruhango Kayitare Wellars yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko raporo bahawe yemeza ko uriya mugabo yari asanzwe afitanye amakimbirane n’umwana we, ko aribyo byatumye afata icyo cyemezo cyo kwiyambura ubuzima.