Mu buzima busanzwe nta tegeko ririrho ritegeka abagabo cyangwa abasore kutambara amasogisi yumweru ariko hari n’impamvu zifatika zituma abantu b’igitsinagabo bagirwa inama yo kureka kuyambara.
Abahanga bavuga ko igituma abagabo bagirwa inama yo kutambara amasogisi y’umweru ari uko aya masogisi adapfa kugira indi myambaro bijyana, cyane ko akenshi abagabo bakunze kwiyambarira amapantalo y’umukara, amakoboyi cyangwa se ubundi bwoko butaberana n’amasogisi y’umweru.Uretse n’ipantalo, bavuga ko ayo masogisi hadakunze kuboneka inkweto zajyana na yo mu by’imyambarire.
Nanone bivugwa ko, uretse kuba nta myenda bikunze kujyana,burya ngo amasogisi y’umweru yandura vuba kandi amenyerewe cyane mu bakunda gukina umupira w’amaguru n’abandi bambara inkweto zifashishwa mu myitozo ngororamubiri, ku buryo biyambura umwihariko wo kurimbanwa.
Gusa abagabo /abasore bagirwa inama yo kwambara andi mabara y’amasogisi ababera ariko atari umweru.