Umusore w’imyaka 18 y’amavuko ukomoka mu yatawe muri yombi akurikiranweho kugira uruhare mu rupfu rwa mugenzi we w’imyaka 19 y’amavuko wari wamutije inkweto bikaza kuvamo amakimbirane.
Ibi byabereye mu Murenge wa Nyabirasi, mu Kagari ka Cyivugiza, mu Mudugudu wa Nyabishongo mu Karere ka Rutsiro, aho abo basore bari batuye.
Amakuru yamenyekanye kuri uyu wa 11 Gashyantare 2022, ubwo ababyeyi b’uwo musore basangaga yapfuye mu gihe ngo yari yatashye babona nta kibazo afite. Amakuru akomeza avuga ko bakurikiranye bagasanga yari yarwanye na mugenzi we bapfa inkweto yari yamutije.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabirasi, Niyodusenga Jules, yemeje aya amakuru, asaba abaturage kwirinda ibyaha n’abafitanye
Umusore w’imyaka 18 y’amavuko ukomoka mu yatawe muri yombi akurikiranweho kugira uruhare mu rupfu rwa mugenzi we w’imyaka 19 y’amavuko wari wamutije inkweto bikaza kuvamo amakimbirane.
Ibi byabereye mu Murenge wa Nyabirasi, mu Kagari ka Cyivugiza, mu Mudugudu wa Nyabishongo mu Karere ka Rutsiro, aho abo basore bari batuye.
Amakuru yamenyekanye kuri uyu wa 11 Gashyantare 2022, ubwo ababyeyi b’uwo musore basangaga yapfuye mu gihe ngo yari yatashye babona nta kibazo afite. Amakuru akomeza avuga ko bakurikiranye bagasanga yari yarwanye na mugenzi we bapfa inkweto yari yamutije.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabirasi, Niyodusenga Jules, yemeje aya amakuru, asaba abaturage kwirinda ibyaha n’abafitanye ibibazo bakirinda kwihanira.