in

Nta guca ku ruhande, ya couple yatereye akabariro mu Kiliziya dore ibyo itangaje||birabakoraho

Ya couple y’umusore n’umukobwa bari mu mashusho amaze iminsi akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga baterera akabariro kuri alitari ya Kiliziya ya Saint-Michel iri i Bree mu Mujyi wa Limbourg mu Bubiligi, bamenyekanye ndetse bagezwa mu bushinjacyaha.

Ikinyamakuru 7sur7 cyatangaje ko abo bombi bahaswe ibibazo mu iperereza ryakozwe na polisi bakemera ko ari bo bifashe ayo mashusho, ariko uko yasakaye ku mbuga nkoranyambaga byo ntibiramenyekana.

Ubwo bagezwaga imbere y’Ubushinjacyaha, bisobanuye bavuga ko ari “ubugoryi” bakoze kuko batari bagambiriye gutera ishavu umuryango mugari w’Abakirisitu gatolika cyangwa ngo bakine filime y’urukozasoni.

Amashusho yabo amaze kurebwa n’ababarirwa mu bihumbi ndetse bikekwa ko ashobora kuzaba ayarebwe n’abantu benshi cyane mu mateka, ugereranyije n’andi y’urukozasoni yaturutse muri icyo gihugu.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Jeroen Swijsen, yasobanuye ko uwo musore n’inkumi bagiye guhabwa inyigisho ndetse hagategurwa uburyo bwo kubahuza n’ubuyobozi bwa Kiliziya, bagatanga n’indishyi z’akababaro.

Yakomeje ati “Bagomba guhugurwa bombi bakongera gutekereza ku byo bakoze n’ingaruka zabyo.”

Biteganyijwe ko nibatemera ayo mahugurwa bazahita bajyanwa mu rukiko mpanabyaha.

Ku rundi ruhande, Umuyobozi wa Sosiyete irimo kubaka iyo Kiliziya yari imaze imyaka idasengerwamo, Ernest Essers, yateye utwatsi iby’ubuhuza avuga ko “adashobora kugirana umwiherero n’abantu bakoze ibyo”, ko ahubwo ibimenyetso byose bigomba gushyirwa ku karubanda.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yageneye ubutumwa abakobwa/abagore

Biratangaje!!Umuhungu w’imyaka 16 yiyahuye nyuma yuko umuyobozi w’ishuri amubwiye gukuraho umusatsi