Nta guca hirya no hino Bahavu Jannette asobanuye ibyo kuba yarakubise umugabo
Mu kiganiro Bahavu Jannette yagiranye n’umwe mu banyamakuru, yabajijwe ku makuru yagiye avugwa ko yaba akubita umugabo we.
Bahavu Jannette yavuze ko atazi ikintu cyatuma ibyo bibaho cyangwa icyabimushoboza kuko kuba wakubita umuntu ukunda kandi utabasha ni ibintu bidashoboka.
Yavuze ko ibyo byose ari ibyababuze aho bamenera bagirango babahe isura mbi muri rubanda kuko ibyo kuba yakubita umugabo ari ibintu bitabayeho kandi bitazanabaho.
Yavuze ko kandi umugabo we ari umuntu wamugaruriye ikizere cy’ubuzima aho byari byamubanye amahurizo, dore ko hari igihe cyageze bose bakamuhanga amaso bavuga ko kariyeri ye irangiye, ariko umugabo we akamukura mu gisuzuguriro.