Birashoboka ko iri rushanwa rya UEFA Champions league ryavaho vuba rigasimburwa na European Super League.
Amakipe akomeye kurusha ayandi y’i Burayi agera kuri 15 ari mu biganiro bigamije gutangiza irushanwa rishya kuri uyu mugabane, iri rushanwa ryiswe “European Super League” biteganyijwe ko rishobora gutangira mu mwaka w’imikino wa 2023-2024, ndetse rikazatangirana ingengo y’imari yaryo ari Miliyari 6 z’amadorali kugira ngo rigende neza.
Amakuru dukesha ESPN avuga ko uyu mushinga nuramuka ugenze neza, bishobora kuzatuma irushanwa risanzwe rihuza amakipe akomeye iburayi rizwi nka Champions League rishobora kuvaho cyangwa rigata agaciro karyo nkuko byari bisanzwe.
Ibi kandi bije mu gihe kuri uyu wa mbere ishyirahamwe rya UEFA riza gushyira ahagaragara uburyo bushya Champions League igiye kuzajya ikinwa muburyo bw’amakipe 36.
Inkuru yatangajwe na “the times” ivuga ko amakipe akomeye kurusha ayandi mu bwongereza arimo Manchester United, Liverpool, Arsenal, Chelsea, na Tottenham ari mu makipe agera kuri 11 yamaze gusinya yemeza kwitabira iri rushanwa rishya rya “Super League”.
Amakuru yari ibanga yageze kuri ESPN Kandi avuga ko ubundi hari gutekerezwa amakipe 20 akaba ariyo azajya akina iri rushanwa, ariko nanone 15 muriyo akazaba umunyamuryango uhoraho w’irushanwa (permanent member) andi atanu asigaye akazajya ageraho akamanurwa ntarikine bitewe nuko yitwaye.
Gusa murizo kipe 15 z’abanyamuryango bahoraho harimo amakipe 6 akomeye mugihugu cy’Ubwongereza, atatu aturuka muri shampiona ya Espanye, atatu aturuka m’Ubutaliyani, abiri aturuka m’Ubudage ndetse n’imwe ituruka m’Ubufaransa. Amakuru ya ESPN kandi akomeza avuga ko banki yo muri America izwi nka “JP Morgan chase” ariyo yamaze guhabwa ikiraka cyo gutanga inguzanyo ya miliyari esheshatu z’amadorali yo gutangiza iri rushanwa.
UEFA imaze igihe iri ku gitutu kiyisaba guhindura uko Champions League ikinwa, ibyo byatumye rero UEFA yemeza kubihindura aho amakipe azitabira iri rushanwa azajya aba 36, maze bakajya bakina imikino 10 mu matsinda aho kuba itandatu. Amakipe akomeye iburayi yateye igitutu UEFA ko uretse guhindura uburyo bw’imikinire, igomba no kongera ingano y’amafranga buri kipe yitabiriye irushanwa ihabwa. Icyakora nubwo amakipe kugiti cyayo ashaka gutegura irushanwa rya Super League, ntabwo UEFA ibyishimiye ndetse yavuze ko izarirwana iteka ryose, yavuze ko ikipe yose izaryitabira izahita ihabwa ibihano bikarishye ndetse ko ibi bazabijyana no muri FIFA.
FIFA kandi nayo ubwayo yatangaje ko buri mukinnyi wese uzitabira irushanwa rishya rimeze nka Super League cyangwa n’irindi ryose ryategurwa ntaruhare rwa FIFA, uwo mukinnyi azahabwa ibihano bikakaye birimo no kuba atazongera no kwitabira amarushanwa ya FIFA arimo n’igikombe cy’isi.
European Super League iramutse ibayeho ryaba ari irushanwa rikomeye cyane kuko ryakinwa n’amakipe akomeye kurusha andi yose.