in

Nshimiyimana Ismael Pitchou washakwaga n’ikipe ya Rayon Sports, APR FC na Kiyovu Sports yamaze gusinyira ikipe ikomeye yemeza ko izatuma ajya i Burayi

Umukinnyi ukomoka mu gihugu cy’u Burundi ndetse wakiniraga ikipe ya Kiyovu Sports Nshimiyimana Ismael Pitchou yamaze gusinyira ikipe yameza ko izatuma yerekeza i Burayi vuba bidatinze.

Hashize igihe amakipe akomeye hano mu Rwanda arimo APR FC, Rayon Sports ndetse na Kiyovu Sports ziganiriza abakinnyi b’abarundi barimo Nshimiyimana Ismael Pitchou ndetse na Bigirimana Abedi ariko ibiganiro bigakomeza kugorana cyane bitewe n’amafaranga bashakaga.

Muri aya makipe yose ikipe ya Rayon Sports niyo wabonaga ifite imbaraga nyinshi kuri aba bakinnyi ariko bakayaka Milliyoni zigera kuri 40 buri umwe, iyi kipe igeze aho ibivazamo. Amakuru YEGOB dukesha Radio 1 avuga ko Pitchou yamaze kongera amasezerano mu ikipe ya Kiyovu Sports nubwo yari yamushimiye.

Bigirimana Abedi we kongera amasezerano mu ikipe ya Kiyovu Sports ntabwo bikunda kuko ngo hari ikipe arimo kuvugana nayo ibarizwa muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu ndetse ngo igiye no kumuha amafaranga menshi kubona ikipe yayamuha hano mu Rwanda byagorana, kereka nihazamo rwangendanye bikanga.

Ikipe ya Kiyovu Sports ikomeje gushaka uko yagarura abakinnyi yari yasezereye kubera ko yahawe ibihano nyuma yo gukora amakosa akomeye igasezerera abakinnyi mu buryo butemewe n’amategeko, bigatuma ibuzwa kwandikisha abakinnyi bashya mu gihe yaba itabanje kwishyura Milliyoni zigera kuri 97 z’amanyarwanda.

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Uwayezu Jean Fidel yahaye gasopo abantu bakomeje kwikoma ubuyobozi bwa Rayon Sports yemeza ikintu agiye gukora iyi kipe igatinywa bikomeye

Salima Mukansanga mbere y’uko atangiza umukino nawe akora imyitozo nk’iyabakinnyi – AMAFOTO