Yitwa Shyaka Yves akaba amenyerewe cyane ku mazina y’ubuhanzi nka YFilla. YFilla ubusanzwe wibera mu gihugu cya Canada aho yakomereje amasomo ye ndetse akaba ari naho akorera umuziki yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka ‘shyiramo gas’, ‘isi n’ibyayo’, ndetse n’iyitwa ‘mama’ yafatanyije n’umuraperi Khalifan. YFilla kuri ubu yamaze gushyira ahagaragara izindi ndirimbo eshatu zizingiye ku muzingo yise ‘Nobody Knows My Name’. Indirimbo uko ari eshatu zikubiye kuri uyu muzingo arizo (Who) Knows , Nobody yafatanyije na Bulldogg ndetse na Blaze ndetse n’iyitwa My Name yafatanyije na Fablamar  zose kuri ubu zamaze kujya hanze.
Mu kiganiro YEGOB yagiranye na YFilla yadutangarije ko akomeje gushimishwa n’uko indirimbo ze zikomeje gukundwa n’abafana be ndets n’abakunzi b’umuziki nyarwanda muri rusange. Ibi bikaba aribyo bikomeje kugenda bimutera imbaraga nyinshi zo gukomeza gukora cyane kugirango nawe akomeje kubashimisha no kubagezaho indirimbo nziza.