in

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Norbert

Amazina

Norbert ni izina rihabwa umwana w’umuhungu, rifite inkomoko mu Kidage rikaba risobanura “umuhanga wo mu majyaruguru. Bamwe bandika Norbaer, Norberto, Bert, Norbeto.

Bimwe mu biranga ba Norbert

Norbert ntushobora kumutandukanya n’akazi akora usanga intekerezo ze zihora ziganisha ku kazi ke.

Niyo atarimo kugakora usanga ibiganiro bye ariho biganisha ku buryo usanga asa n’utagira igihe cyo kuruhuka ngo ahindure akazi ajye mu bindi.

Aba agomba kwitonda akiha agahunda kuko akenshi Norbert usanga ari umucakara w’akazi.

Ni umuntu ugirirwa icyizere, abasha kuyobora kandi akenshi Norbert aba ari umuhanga.

Iyo abonye uburyo aba umuyobozi w’umunyagitugu kandi akabasha kwemeza abantu mu mvugo.

Akunda kugendera ku bandi ibyo bakoze nawe akabikora ,agira ukuntu yikunda ariko ntabigaragaze ku rwego ruri hejuru.

Iyo ari umwana, Norbert aba ari umwana wishimirwa mbese ushimisha abantu bose , Gusa ababyeyi baba bagomba kumuba hafi bakamuhumuriza kuko iyo agize ikintu kimuca intege ntakomeza ibyo yari yatangiye.

Agira ubumuntu kandi akunda gukora ibikorwa byo kwita ku bandi nko mu miryango mpuzamahanga yita ku mbabare n’uburenganzira bwa muntu.

Iyo Norbert agiye mu by’imyizerere abishyiramo imbaraga ze zose ariko niyo atabirimo nabwo abigendera kure cyane.

Ni umuntu uhorana intumbero n’imigambi myiza yo kugeraho kandi aba azi gutera abandi umwete mu byo yishimiye no kubaca intege mu byo adashaka.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Pascal

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Osée