Kuri iki cyumweru tariki 10 Nzeri 2023, habaye umukino wa gicutii, aho ikipe ya Gasoni United yatsinze ikipe y’Ingabo z’Igihugu.
Ni umukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, guhera Saa cyenda z’amanywa. Waje kurangira Gasogi United itsinze APR FC igitego 1-0.
Wari umukino ugamije gufasha ikipe ya APR FC kureba uko abakinnyi ba yo bari bahawe ikiruhuko mbere yo gucakirana na Pyramids FC yo mu Misiri mu cyiciro cya Kabiri cy’irushanwa Nyafurika rihuza amakipe yabaye aya Mbere iwa yo, CAF Champions League.