Rutahizamu Byiringiro League yongeye kwandagaza ikipe i Burayi ari wenyine aha ubutumwa Senegal yitegura guhura n’Amavubi yahamagawemo.
Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi ndetse na Sandvikens IF yo muri Sweden ku mugabane w’i Burayi, Byiringiro League yitwaye neza mu mukino wahuje ikipe ye yakinnye na Stocksund muri weekend ishije.
Ni umukino warangiye ikipe ya Sandvikens IF yari yahawe ikarita itukura yanganyije na Stocksund ibitego 4-4 gusa, muri uyu mukino, uyu rutahizamu yaje gufasha ikipe ye kubona inota rimwe kuko yayitsindiye ibitego bibiri ari wenyine.
Byatumye atorwa nk’umukinnyi mwiza w’umukino. Ni mu gihe kanda League ari mu bakinnyi bahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi iri kwitegura guhangana na Senegal mu gushaka itike ijya mu gikombe cy’Africa.
Uyu musore yavuye muri APR FC ajya muri Sweden ahasanga mugenzi we Yannick Mukunzi bakinana mu ikipe y’igihugu Amavubi, gusa League akigera aho i Burayi yarahiriwe kuko buri mukino akinnye atajya apfa kuvamo atabonye igitego.