Umuraperi Abijuru King Lewis uzwi nka Papa Cyangwe ageze ku musozo w’umushinga mugari wa album ye ya mbere ateganya gushyira hanze no gukora igitaramo cyo kuyimurika muri iyi mpeshyi.
Papa Cyangwe ni umwe mu bahanzi bamaze igihe mu muziki gusa benshi bamumenye mu bihe bya Covid-19 ubwo yakundaga kugaragara mu biganiro kuri YouTube.
Nyuma yaje kwinjira mu mikoranire na Rock Entertainment, ihagarariwe na Uwizeye Marc [Rocky Kimomo], itangira kureberera inyungu ze.
Bakoranye indirimbo zitandukanye zirimo “Bambe”, “Sitaki”, “Kunsutsu”, “Imbeba” n’izindi kugeza ubwo bahagarikaga imikoranire, Papa Cyangwe atangira gukora ku giti cye ndetse ahita atangiza Label ye yise ’Cuma Gang’.
Ni album izaba igaragaza Papa Cyangwe mu isura nshya nk’umuhanzi utandukanye n’uwo benshi bamenye mu biganiro byo kuri YouTube, muri Rock Entertainment yarebereraga inyungu ze n’ibindi.