in

Noneho amagambo Cristiano Ronaldo avuze kuri Messi uherutse gutwara Ballon D’Or aramukoraho.

Kuri uyu wa mbere nibwo Lionel Messi yahawe Ballon d’or ya 2021 ariko ikaba yarakurikiwe n’amagambo menshi.

Ni mu gihe hari abavuga ko iyi Ballon d’or yari guhabwa umunya-Poland Robert Lewandowski ndetse mugenzi we Cristiano Ronaldo amaze iminsi yumvikana avuga amagambo agiye atandukanye.

Ku rubuga rwa Instagram hari paje y’abafana ba Cristiano Ronaldo yashyizeho post ishimagiza Cristiano Ronaldo ariko ntibarekeyaho ahubwo bakomeza bavuga ko Lionel Messi atari akwiye Ballon d’or.

Cristiano Ronaldo yagaragaye atanga igitekerezo kuri iyo post aho yanditseho ati:”Facts.” nko kugaragaza ko uwo mufana ibyo avuga ari ukuri.

Bigaragara ko uwakoze iyo post kuri Instagram ndetse na Cristiano Ronaldo baba babyumva kimwe ku kijyanye na Ballon d’or Lionel Messi aherutse guhabwa.

Uwo mufana yagize ati:”Igihembo ni icyande?Ni icya Messi watwaranye Copa del rey na FC Barcelona,utarigeze atsinda igitego Real Madrid kuva Ronaldo yagenda,ubura mu mikino ikomeye,watwaye Copa America ubusanzwe iba mu myaka ine ikaba iri gukinwa mu mwaka umwe.”

“Ntiyigeze atsinda igitego ku mikino ya nyuma cyangwa mu ya kimwe cya kabiri ndetse yagize umwaka uciriritse muri PSG.Kuri Cristiano kugira ngo atware igihembo agomba kuba adashidikanwaho ariko biratandukanye kuri Messi,ashobora kugira umwaka mubi ariko bagashaka uko bamubera agahabwa igihembo.Ubujura.”

Bakomeje bati:”Biragaragara.Niba warabibonye warabibonye.Umuntu wese uzi ubwenge azi uwari ukwiye igihembo.Guhabwa ibihembo utakoreye ntibiteye ishema.Usibye ibyo bihembo,Cristiano Ronaldo azakomeza kuba uwa mbere mu mateka.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Iyi Dendo yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera ibintu yaririmo gukorera mu mvura (video)

Ibya Zaba Missedcall na Miss Lynda birashyize bigiye hanze byose