in

Noneho ak’abahanzi b’abaswa bo mu Rwanda kashobotse

Ak’abahanzi b’abaswa bo mu Rwanda karashobotse pe! Ku munsi w’ejo nibwo umuhanzi Mike Kayihura yashyize hanze Extended Play (EP) ye ya kabiri yise Zuba. Ni EP iriho indirimbo nyinshi zirimo Tuza, Besties n’izindi nyinshi.

Iyi EP ya Mike Kayihura ikimara kujya hanze yahise ikundwa bidasanzwe n’abantu benshi. Ubusanzwe umuhanzi Mike Kayihura yari amaze iminsi yigaruriye imitima y’abakunzi b’umuziki nyarwanda kubera ijwi rye. Kuri ubu twavuga ko noneho yamaze kujya mu mitima ya benshi nyuma yuko iyi EP ye igiye hanze.

Ku rubuga rwa Twitter hagaragaye abafana benshi bakunze indirimbo ziri kuri iyi EP ya Mike Kayihura yise Tuza ndetse benshi bahise bayitunga nu ma telefoni yabo ku buryo bigaragara ko umuhanzi Mike Kayihura agiye gutwara abafana benshi b’abahanzi b’abaswa bo mu Rwanda.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Babo yerekanye umukunzi we (Amafoto)

Myugariro wa Rayon Sports n’umugore we bari mu byishimo byinshi .