in

Noe Uwimana wari wahamagawe mu Amavubi agataha mbere hamenyekanye icyo Carlos Alos Ferrer yamukoreye agahita afata umwanzuro wo gusubira iwabo igitaraganya

Noe Uwimana wari wahamagawe mu Amavubi agahita asubira iwabo igitaraganye hamenyekanye impamvu nyamukuru yatumye ahita afata umwanzuro wihuse wo gusubira muri Amerika aho asanzwe akina.

Ku munsi wo kuwa Kane w’icyumweru gishize tariki 15 Kamena 2023, nibwo hagiye ahagaragara ko Noe Uwimana asubiye iwabo nyuma y’imyitozo 2 gusa yari akoranye n’abandi bakinnyi b’ikipe y’igihugu. Mu myitozo uyu musore yakoze wabonaga ko ari umukinnyi mwiza kandi ushobora gufasha Ikipe y’igihugu nubwo imyaka ye ari micye.

Amakuru twakuye mu ikipe y’igihugu yavugaga ko Noe Uwimana yagize imvune ikomeye ituma asohoka mu mwiherero n’abandi ndetse biba ngombwa ko anasubira iwabo. Twaje kwibaza imvune yatuma umukinnyi ahita asubira iwabo igitaraganya kandi asohoka mu mwiherero warabonaga ko agenda ntakibazo afite ariko mu maso ye ubona ko atishimye habe namba.

Amakuru YEGOB twamenye ni uko uku gusubira iwabo igitaraganye kwa Noe Uwimana byagizwemo uruhare na Carlos Alos Ferrer utoza Amavubi. Uko byagenze, Mbere mu mwitozo wa Kabiri uyu musore yakoze mu Amavubi yaje kwegerwa n’umutoza Carlos Alos Ferrer amumenyesha ko mu bakinnyi azakoresha uyu musore atarimo ngo kuko aracyari muto nubwo afite umupira ku kirenge ariko Noe Uwimana ntiyabyumva ahita amubwira ko ngo ataje mu ikipe y’igihugu kwicara.

Bakomeje kubiganiraho ariko uyu musore ntiyabyumva ndetse ahita amumenyesha ko ataguma mu Rwanda ahubwo agiye gusubira iwabo kuko ngo ntakintu yaguma gukora hano mu Rwanda mu gihe icyamuzanye atagikoze.

Noe Uwimana w’imyaka 18 akinira ikipe ya Philadelphia Union yabakiri bato. Yavukiye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika afite Mama we ukomoka mu gihugu cya Tunisia ariko Papa we akomoka hano mu Rwanda. Uyu musore akigera hano mu Rwanda yatangaje ko byari inzozi ze zo gukinira u Rwanda ariko inzozi ze ntabwo zahise zigerwaho nyuma yo guhamagarwa bwa mbere.

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi Davido ugeze ku rwego yifurizwa gupfa arazira iki? 

Gutoroka urupfu byanze: Wa mukecuru wapfuye akongera akazuka yongeye arapfa