Umunsi wo kutambara ipantalon mu mamodoka na za Train watangiye muri 2002,icyo gihe bitangirira i New York,kuri ubu byarenze kuba iby’abagabo gusa kuko n’abagore babikora ndetse byarenze USA bigera n’i Burayi.
Uyu ni umunsi bamwe bagendana ikimwaro kubwo kubona abantu bakuru kandi bazima bambaye imyenda y’imbere gusa.Watangiye ku italiki ya 08/01/2002 ubwo abasore 7 binjiraga muri Bus i New York batambaye amapantalon maze abo basanze bakabaseka ariko ntibabasohore,icyo gihe uwababazaga wese bamubwiraga ko bibagiwe kuzambara
Kuva icyo gihe iki gikorwa bamwe bita icy’ubusazi cyangwa icy’umwijuto cyarasakaye kugeza ubwo muri uyu mwaka wa 2017 n’ubundi abagore n’abagabo buriya ama Bus na train biyambariye imyenda y’imbere bagenda basoma udutabo n’ibinyamakuru.
Mu mafoto dore uko byari byifashe i New York kuri No pants day muri uyu mwaka: