Marie Claire Ropio, umugore wa Christian Atsu yatangaje amagambo y’agahinda yatewe n’urupfu rw’uwahoze ari umugabo we.
Uyu munsi kuwa Gatanu i Accra muri Ghana nibwo habaye unuhango wo gusezera bwa nyuma Christian Atsu wishwe n’umutingito wibasiye Turkey mu kwezi kwa Kabiri.
Ni ibikorwa byari bimaze igihe kingana n’ibyumweru bibiri, aho byaranzwe no kuzirikana ubuzima ndetse n’ibikorwa yakoze ubwo yaragihumeka umwuka w’abazima.
Ubwo uyu munsi kuwa Gatanu hasozwaga ibyo bikorwa ndetse bagashyingura na Atsu. Abantu batandukanye bafashe ijambo harimo abayobozi , abakinnyi ndetse n’abo mu muryago wa Atsu.
Mu bafashe ijambo harimo na Marie Claire Ropio wabaye umugore wa Atsu bakabyarana abana batatu.
Ubwo Claire yafataga ijambo mu marira menshi yavuze uburyo Atsu yamubereye umugabo mwiza ko ndetse azakomeza kumukunda.
Claire yagize ati ” Mu buzima nzagukunda mukunzi, no mu rupfu nzagukunda. Ntugiye wenyine , igice cyange cy’umubiri kijyanye nawe. Inseko yawe n’urukundo nzahora ndubona mu bana bacu”.