in

“No mu mikino y’amaboko byaranze” Ikipe y’igihugu y’U Rwanda ya Basketball ihuye n’uruva gusenya imbere ya Maroc

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Basketball yatsinzwe na Maroc amanota 59-58, uba umukino wa kabiri batsinzwe mu gikombe cya Afurika cy’Abakina imbere ku Mugabane w’Afurika.

Uyu mukino wabaye kuri iki Cyumweru tariki 9 Nyakanga 2023, U Rwanda rwatangiye neza uyu mukino kuko rwari rubizi ko rugomba kubona intsinzi ya mbere kuva rwagera muri Maroc.

Agace ka mbere karangiye u Rwanda ruri imbere n’amanota 20 kuri 11 ya Maroc. Agace ka kabiri karangiye amakipe yombi anganya amanota 21 kuri 21, gusa u Rwanda rukomeza kuyobora.

Agace ka gatatu Maroc yagatsinze u Rwanda ndetse bwikube kabiri, kuko karangiye u Rwanda rufite amanota 7 kuri 14 ya Maroc.

Agace ka nyuma, nabwo u Rwanda rwagatsinzwe amanota 13 kuri 10, umukino urangira ari amanota 59 ya Maroc yari yakiriye umukino, kuri 58 y’u Rwanda.

U Rwanda rwahise rutsindwa umukino wa kabiri nyuma y’umukino rwatsinzwemo na Tunisia kuri uyu wagatandatu amanota 67-61 y’ u Rwanda.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyarwenya Rava Nelly yinjiye mu byo guhanga imideri -AMAFOTO

Ruhango: Amayobera ku rupfu rw’umugabo wasanzwe mu nzu iri kubakwa yapfuye -AMAFOTO