Ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko 40% byo kutabyara hagati y’abashakanye bituruka ku bagabo naho 60% bigaturuka ku bagore.
Niyo mpamvu twabakusanyirije bimwe mu bibazo ushobora kwirinda mu gihe uri umusore ukeneye urubyaro.
1. Kunywa inzoga birenze urugero
Inzoga nyinshi zituma umubiri utabasha gukura imyunyungugu yitwa zinc mu byo tuba twariye ngo uwukoreshe,kandi iyi myunyungugu ni ingenzi cyane mu gukorwa neza kw’intanga ngabo. Abahanga rero bagira inama abagabo zo kutanywa inzoga zirenze urugero kuko byangiza intangangabo.
2. Imirire itaboneye
Imirire igomba kuba iboneye. Iyo tuvuze imirire iboneye tuba tuvuze indyo yuzuye (Ibitera imbaraga, ibirinda indwara,ndetse n’ibyubaka umubiri). Indyo yuzuye rero ituma intangangabo z’abagabo zikorwa neza ndetse n’amasohoro akaba ahagije.
3. Gukora imyitozo ngororamubiri birenze urugero (Excessive exercising)
Ubusanzwe gukora imyitozongororamubiri ni byiza ku buzima bwacu, biba ibirenze urugero rero nka cya gihe abagabo baba bashaka kubaka umubiri ndetse bakaba bakoresha n’imiti yo mu bwoko bwa steroids. Iyi miti rero ituma imisemburo y’abagabo bita Testosterone idatangwa neza mu mubiri ibi rero bigatera kugira amasohoro make ndetse n’intanga ngabo zitameze neza.
4. Gukora imibonano mpuzabitsina ya buri gihe
Gukora imibonano mpuzabitsina ya buri munsi bituma utunyangingo twifashishwa mu gukora intangangabo tudakora neza. Abahanga mu by’ubuzima bagira inama abashakanye bashaka kubyara ko byibura bakora imibonano mpuzabitsina nka rimwe mu minsi ibiri cyangwa itatu.
5. Ibintu bikurura ubushyuhe cyane
Kwakundi usanga umuntu ari gukorera kuri mudasobwa ngendanwa (Laptop) yayiteretse ku bibero bye,kwambara imyenda y’imbere ikwegeye cyane ndetse n’ibindi byakurura ubushyuhe hafi y’udusabo tw’intanga ngabo (testicles),ibi bishobora gutuma intanga ngabo zidakorwa neza ari nabyo byaguteza ibyago byo kutabyara.
6. Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zitavuwe neza
Iyo umugabo yanduye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nk’imitezi,mburugu,…ntabashe kuzivuza neza kandi ku gihe,ibi bishobora kumutera ubugumba cyangwa kutabyara.Ni byiza rero iyo wanduye izi ndwara ko ugomba kwihutira kwivuza ku gihe kugira ngo ugabanye ibyago byo kuba wagira ubugumba.
7. Ibiyobyabwenge
Ibiyobyabwenge nk’urumogi,cocaine,….ibi nnabyo ngo bishobora gutera abagabo kutabyara. Ubushakashatsi bwagaragaje ko Urumogi rugira ingaruka mbi ku ntangangabo kuko zicika intege cyane ku buryo zipfa zitaragera ku igi. Ku bagabo rero ni byiza kwirinda ibi biyobyangenge niba ushaka kwirinda ubuguma.
8. Umubyibuho ukabije
Umubyibuho ukabije ni ikintu gikomeye gishobora gutera abagabo kutabyara, abahanga bavuga ko umubyibuho ukabije utuma amasohoro ndetse n’intangangabo bidakorwa neza,ibi rero bigatuma utabasha kubyara.Niba ushaka kwirinda ubugumba,gerageza ugabanye umubyibuho