in

“Nkunda unkundire abantu” – Inkuru y’inyuma ya micro ya Mwarimu T-Stash

Umunyamakuru w’imikino Tuyishime Anastash, uzwi cyane nka Mwarimu T-Stash, ari mu byishimo nyuma yo gusoza Icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (Bachelor’s Degree) muri Kaminuza y’u Rwanda.

Kuri uyu wa Gatanu, habaye ibirori byo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 9,526 basoje amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda mu mwaka wa 2025, barimo na Mwarimu T-Stash, wamamaye mu kogeza imikino no mu mvugo ze zigarura ibyishimo mu bafana.

Yasoje amasomo ye muri UR – Remera Campus, aho yize Biology and Physical Sports with Education, ibyo byerekana uburyo yahuje uburezi, siporo n’impano ye yo gutambutsa amakuru mu buryo bushimishije kandi burimo ubuhanga.

Uru rugendo rw’itangazamakuru yarutangiye akiri mu cyiciro rusange (O’Level) muri GS Rango aho yavugaga amakuru mu biganiro by’ishuri. Nyuma, mu kwezi kwa Werurwe 2023, nibwo yagiye kuri micro bwa mbere kuri Sana Radio, atangirirayo ikiganiro cy’imikino cyibandaga ku makipe yo mu Burayi, ndetse icyo gihe yakoraga nka Media Officer wa AS Kigali Women Football Club.

Mu kwezi kwa Kamena 2023, yahise ahabwa amahirwe yo kogeza Shampiyona y’u Rwanda (Rwanda Premier League) kuri Magic Sports TV, aho yigaragaje nk’umwe mu bogeza bafite imvugo zidasanzwe.

Mwarimu T-Stash: Umusore wavugishije micro z’imikino, asoreje Kaminuza mu byishimo byinshi

Nyuma yo kubona izina muri Magic Sports, yashinze urubuga rwe rwa YouTube rwitwa Ishoti TV, rutambutsa amakuru y’imikino n’ubusesenguzi bwimbitse. Ubu ni rwo akoreraho kandi rwatumye aba umwe mu banyamakuru bakunzwe n’urubyiruko mu Rwanda.

Mwarimu T-Stash akunzwe cyane kubera amagambo ye yihariye nk’“Nkunda Unkundire Abantu”, “Nirworwego se”, “Ndeba ijisho ryiza”, n’andi menshi atuma abafana bamukurikira umunsi ku wundi.

Uyu musore ukiri muto ariko ufite icyizere kinini mu itangazamakuru ry’imikino, akomeje kuba icyitegererezo cy’urubyiruko rwigaragaza mu guhanga udushya no gukoresha impano mu kubaka umwuga.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Abagabo babiri bakurikiranyweho kwica umuririmbyi Ian Watkins wari warafunzwe

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO