in

“Nkumbuye ubwiza bwo muri Qatar” Annet Mugabo wakurikiranye imikino y’igikombe cy’isi yatangaje byinshi utamenye byabereye muri Qatar

Umunyamakurukazi wa Radiotv10 Rwanda Annet Mugabo ukora ibiganiro by’imikino, yavuze byinshi ku rugendo yagiriye muri Qatar ubwo yajyaga muri iki gihugu gukurikirana irushanwa ry’igikombe cy’isi cya 2022 nk’intumwa ya Radiotv10 Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Yegob.rw, Annet Mugabo abajijwe uko ubuzima bwari bumeze muri Qatar aho yamaze igihe kingana nk’ukwezi, yavuze ko byabanje kumugora ariko aza kumenyera.

Yagize ati “Ubuzima n’ikirere bibanza ku kugorana ariko ugera aho ukabimenyera, ubuzima bugakomeza”.

Abajijwe niba yarashoboye guhura n’abakinnyi bubatse izina hano ku isi mu guconga ruhago, yatangaje ko yahuye nabo kuko FIFA ibaha n’amahirwe yo kubavugisha.

Yagize ati “Icyo nakubwira ni uko buri munyamakuru wagiye muri World Cup aba afite amahirwe yo guhura na bo kuko FIFA ishyiraho uburyo butandukanye burimo nk’amahugurwa, n’ikiganiro n’itangazamakuru, kandi hose abo bakinnyi barahagera ndetse mukemererwa kubabaza ibibazo mushaka ariko birebana n’irushanwa murimo”.

Abajijwe uko yiyumvaga ubwo yahuraga n’abo bakinnyi yakuze areba kuri televiziyo, yagize ati “Kubijyanye ni uko wiyumva, biraryoha kandi birashimisha kubona abo wakuze ubona kuri televiziyo muri hamwe by’akarusho ubabaza ibibazo nk’umunyarwandakazi”.

Annet Mugabo kandi yabajijwe uko yabonye amarangamutima y’abafana baje gushyigikira ibihugu byabo gusa bakabibona bitungurwa bikavamo rugikubita, yagize ati “Na we urabyumva ntabwo bishimye kuko impamvu abafana bava imihanda yose baje kureba amakipe y’abo ni uko baba bifuza ibyishimo.

Bityo, nakubwira ko bamwe bababaye ndavuga, Holland, Belgium, England, Brazil na Germany. Ariko wavuga ko hari andi makipe yavuyemo abafana bayo bishimiye urwego yagezeho nka Morocco, Senegal, USA, Croatia n’andi atandukanye”.

Ku bijyanye n’uko Qatar atari abanyamupira, Annet yagize ati “Nibyo koko si abanyamupira ariko barawukunda kandi nkurikije uko nabonye barimo kubaka ibintu byabo, birashoboka cyane ko bashobora kuzagira league ikomeye mu gihe kizaza, kuko buri gace ko muri Qatar gafite ikipe n’ikibuga cyayo kandi biri ku rwego rwiza.

Ikindi nibo banyiri Aspire Academic ku Isi hose, ibyo bivuze ko barimo gutegura ikintu gikomeye mu mupira tutarimo kubona aka kanya ariko tuzabona mu gihe kizaza. Kugeza ubu nakubwira ko abakinnyi benshi bakina i Burayi basigaye bavurirwa muri kiriya gihugu, ibyo byose bifite icyo biteguza ku mupira no ku bukerarugendo bwabo”.

Umunyamakuru wa Yegob.rw yakomeje abaza Annet Mugabo uko yabonye bariya bakinnyi bakomeye bitwara iyo bari hanze y’ikibuga.

 Yasubije agira ati “Iyo babaga bari mu myitozo wabonaga ari abakinnyi bashyize umutima ku kazi kandi baganira na bagenzi babo, mbese navuga ko umutima wabo wose uba uri kuguhesha ishema igihugu cyabo kurenza ibindi byose”.

Nk’umunyamakurukazi ukurikirana imikino kandi akaba azi kuyisesengurana ubuhanga, Annet Mugabo yabajijwe icyo abona France ya Mbappe yazize ngo ntiyegukane igikombe, dore ko umukino wa byuma wahuje France na Argentina, Annet Mugabo yawurebye imbona nkubone.

Yagize ati “Navuga ko France yakoze amakosa mu gice cya mbere yo gutsindwa ibitego 2, gusa ikipe ntabwo irebererwa kuri Mbappe gusa Kuko umupira w’amaguru ni umukino ukinwa n’ikipe bivuga ko atari uw’umuntu umwe.

Ngarutse ku cyo wambajije navuga ko babuze amahirwe gusa kuko bishyuye ibitego 3, mu minota 120, hiyambazwa penarite kandi bavuga ko nta muhanga wazo kuko habamo no guhirwa.

Gusa ku bwanjye umutoza wa France Deschamps iyo aza gukuramo umusazamu Lloris mbere gato yo kujya muri penarite birashoboka ko wenda bari bwegukane igikombe, kuko impamvu mbivuze ni uko buri wese uzi Lloris arabizi ko atari mwiza muri penarite, ariko buriya ubutaha umutoza azabikosora cyane ko yanongerewe n’amasezerano azamugeza muri 2026 n’ubundi mu gikombe cy’Isi kizabera muri Mexico, Canada na USA”.

Mbibutse ko igikombe cy’isi cya 2022 cyabereye muri Qatar, biragira cyegukanwe na Argentina ya Lionel Messi yatsinze ikipe y’igihugu ya France kuri penaliti 4-2 dore ko iminota 120 yarangiye banganya ibitego 3-3.

Umunyamakurukazi Annet Mugabo ari mu banyamakuru ba siporo bake ba hano mu Rwanda bagiye muri Qatar gukurikirana iri rushanwa ryamaze igihe kingana nk’ukwezi, yasoje avuga ko akumbuye ubwiza bwo muri Qatar.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umukino wa Rayon sport na Musanze FC wasubitswe ; Soma inkuru irambuye umenye igihe uzasubukurirwa

Reba ibyo Cristiano Ronaldo na Messi basangije abafana babo nyuma y’umukino