in

“Nk’uko wagabije Goriyati ,Dawidi natwe tugabize Benin” Isengesho buri mu nyarwanda akwiriye gusenga

Abanyarwanda bose aho bari ,bari gusengera ikipe y’igihugu Amavubi ngo itsinde Benin mu mukino wa 4 mu itsinda L mu gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika.

Kuri uyu munsi saa Kenda kuri Kigali Pelé Stadium harabera umukino utoroshye ku ruhande rw’Amavubi.
Ni umukino ikipe y’igihugu ikwiriye gutsinda kugira ngo yizere ko kuzajya mu gikombe cy’Afurika umwaka bishoboka.

Amavubi yari yabashije kunganya na Benin igitego kimwe kuri kimwe mu mukino wabereye i Coutonu mu cyumweru cyashize, uyu munsi irasabwa gutsinda kugira ngo igire amanota 5 mu itsinda ihite ikurikira Senegal ku mwanya wa kabiri , yo yaraye ibonye itike.

Abakinnyi 11 b’amavubi bashobora kubanzamo: Ntwari Fiacre,Thierry Manzi, Mutsinzi Ange, Fitina Ombolenga, Emmanuel Manishimwe, Djihad Bizamana , Rubanguka Steven, Muhire Kevine , Rafael Yolk, Bizimana Yannick na Kagere.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Windataho ubwiza budashinga! Umuhungu yarwanye n’umukobwa wari uri kumuririra ngo amuhe umupira wa Chris Brown (VIDEWO)

Umuhanzikazi Queen Cha uri kubarizwa i Burayi yongeye kwiyereka abakunzi be – VIDIO