Nku mukinnyi mukuru kandi akaba kapiteni w’Amavubi, Haruna Niyonzima yagize icyo avuga nyuma yo kudahamagarwa mu mavubi
Ikipe y’igihugu Amavubi iri kwitegura umukino wo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika, ku mukino yitegura gukina na Mozambique yahamagaye abakinnyi batandukanye ariko hari bamwe na bamwe mu bakinnyi bakuze batahamagawe. Muri abo batahamagawe harimo na Haruna Niyonzima usanzwe ari kapiteni w’Amavubi.
Mu kiganiro uyu mukinnyi yagiranye na kimwe mu bitangaza makuru bya hano mu Rwanda, yagize ati “Ntago ndi umukinnyi wo kubabazwa no kudahamagarwa mu ikipe y’igihugu ahubwo mbabazwa n’umusaruro mubi wayo”.
Ibyo yabitangaje nk’umukinnyi mukuru wari usanzwe afasha ikipe mu mikino yose yakinaga, gusa ubu akaba atarahamagawe nkuko byahozeho. Ndetse yabivuze nk’umukinnyi ukunda ikipe ye.